Corneille Nangaa yashinje Perezida Tshisekedi guteranya amoko amusaba kwegura

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, itariki ya 9 Ugushyingo 2023, uwahoze ari perezida wa Komisiyo Yigenga y’Amatora muri Congo (CENI) wahindutse utavuga rumwe n’ubutegetsi, Corneille Nangaa, arasaba kwegura Perezida Félix Tshisekedi ashinja gutwika intara ya Tshopo binyuze mu“guteranya abavandimwe babiri, Aba-Mbole n’Aba-Lengola ”.

Aho ari mu buhungiro, Perezida w’ishyaka Action pour la dignité du Congo et de son peuple (ADCP) yamaganye ibyo avuga ko ari “ukurema guteye akaga” amakimbirane ashingiye ku moko. Ku bwe, ngo ikigamijwe ni uguteza amakimbirane hagati y’abaturage hagamijwe kwigarurira ubutaka bwabo n’umutungo kamere,”

Yaburiye Perezida Tshisekedi amusaba kwirinda uburiganya mu matora, yemeza ko Perezida wa gatanu wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ugeze ku musozo wa manda ye ya mbere, azaryozwa “ibyaha byose byakozwe ndetse n’imfu z’abantu, n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubutunzi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingaruka zizakurikiraho.

“Ni iki gisigaye gukorerwa ubutegetsi bwananiwe ku mpande zose, cyane cyane guha umutekano no kurinda abaturage bayo? “, ibi ni ibyo Nangaa yibajije mbere yo gusaba ko Félix Tshisekedi yegura.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *