f-g3latxeaamccd.jpg

Umukuru w’Ingabo za Burkina Faso mu Rwanda gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Umugaba mukuru w’ingabo za Burkina Faso, Brig. Gen Célestin SIMPORE n’intumwa ze bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023.

f-g3latxeaamccd.jpg

Ku gicamunsi, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kandi yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse anasura Ingoro Ndangamurage y’ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

f-g3lavxiaazepo.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Ugushyingo 2023, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso arasura icyicaro gikuru cya RDF abonane na Minisitiri w’ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh Muganga kugira ngo baganire ku gushimangira ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

f-g3liswmaajujw.jpg

Intumwa z’ingabo za Burkina Faso zizasura kandi zihabwe ibisobanuro ku bigo by’ingabo byatoranijwe ndetse na gahunda z’imibereho myiza nka Zigama CSS, ubwishingizi bw’ubuvuzi bwa gisirikare (MMI ) hamwe n’amaduka y’ingabo azwi nka Army Shops. Bazasura kandi ishuri rya gisirikare rya Gako nka rimwe mu mashuri y’Ingabo ari kuri gahunda ye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *