Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iyo muri Kivu y’Amajyepfo zatangaje ko guhera kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2023 ziratangira imyigaragambyo ihoreho nyuma y’aho nyiratarengwa zari zahaye ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo ngo bube bwamaze gutsinda umutwe witwaje intwaro wa M23 ntacyo itanze.
Iyi miryango mu itangazo rihuriweho yashyize hanze kuri uyu wa 10 Ugushyingo nyuma y’inama yazihurije i Goma, yibukije ko tariki ya 23 Ukwakira 2023 yari yasabye Leta ya RDC kurasa kuri M23, ikayirukana ku butaka bw’igihugu, gusa ngo aho kugira ngo uyu mutwe ugende, wakomeje kutubahiriza icyemezo cyo guhagarika imirwano, “ugera n’aho wirukana ingabo z’u Burundi muri Kitshanga, Mweso na Petit Masisi/Kilolirwe.”
Ishingiye kuri izi mpamvu, yatangaje ko guhera uyu munsi iratangira imyigaragambyo izarangira mu gihe muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo hazaba hagarutse amahoro n’umutekano.
Undi mwanzuro yafashe ni uwo guhamagarira urubyiruko rw’Abanyekongo kwiyunga ku rundi ruri gufasha ingabo za RDC guhangana n’umutwe wa M23, rwibumbiye mu mitwe yahawe izina rya ‘Wazalendo’. Ni ubusabe yashingiye ku ngingo ya 64 y’Itegekonshinga.
Iyi miryango irasaba Leta ya RDC gushakira igisirikare cy’igihugu ubushobozi buhagije mu buryo bw’ibikoresho n’amafaranga kugira ngo gishobore kurinda abaturage n’ubutaka bwabo, kandi ngo imyigaragambyo igiye kuba izaba igishyigikiye mu gihe kizaba kiri ku rugamba.
Imyigaragambyo y’iyi miryango irateganywa mu gihe umuryango LUCHA uharanira impunduka mu Banyekongo na wo umaze iminsi ugaragaza ko utanyurwa n’ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’iziri mu bw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba. Na wo warahiriye gukomeza guhamagarira abaturage kwigaragambya kugeza igihe zizabavira mu gihugu.


