Mu karerere ka Nyaruguru mu ntara y’Amajyepfo haravugwa umugabo wasambanyije abana be babiri nyuma yo guhengera umugore we ariwe nyina w’abo bana yagiye mu ruzinduko.
Uyu mugabo abana yasambanyije umwe afite imyaka itatu undi ni itatu. Uyu mugabo, akaba yaregewe Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe ku wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.Ubushinjacyaha buvuga ko ibi bikekwa kuri uyu mugabo byabaye tariki 17 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Mashya mu Kagari ka Giheta mu Murenge wa Munini mu Karere ka Nyaruguru.
Byamenyekanye ubwo umwana w’umuhungu yahamagaraga nyina wari waragiye mu ruzinduko mu Karere ka Huye, akamubwira ko abana benda gupfa, amusaba gutaha.
Ubushinjacyaha bugira buvuga ko aho umubyeyi w’aba bana atahiye, akihagera yamaze iminsi ibiri, akabona mu gitsina cy’umwana havamo ibintu bimeze nk’amashyira, na we aramwoza, umwana akamubwira ko atonekara mu gitsina cye, hanyuma amubaza icyo yabaye aramubwira ko ari papa we washyize urutoki mu gitsina cye.
Ubwo yahamagaye mukuru we ufite imyaka 5 amubaza impamvu murumuna we arimo gutaka avuga ko papa we yamushyize urutoki mu gapipi, avuga ko nawe papa we yaje amusanga mu buriri bwe hanyuma amuryama hejuru.”


