Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka n’imyaka zoherejwe kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zigeze aho zisigaye zibanza kumenyesha abaturage aho zishaka kujya n’ibyo zigiyemo kugirango batazisagarira nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’impande zombi aho abaturage bifuza ko izi ngabo zibavira mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo hagaragaye ubutumwa bwa MONUSCO bugenewe abaturage bo mu Mujyi wa Beni no muri iyi teritwari, bubamenyesha ko hari uruhererekane rw’amakamyo yabo yagombaga kuva i Kasindi, ku mupaka wa Uganda, ku itariki 15 Ugushyingo, yerekeza mu Mujyi wa Beni, mu gace ka Boikene, ahari bimwe mu birindiro byayo.
Mu itangazo urubuga Kivumorningpost rwabashije kubona, MONUSCO ivugamo ko izo modoka zagombaga kuba zijyanye ibikoresho byo gufasha ingabo zayo zo mu mutwe wa FIB (Force de la Brigade d’Intervention).
“MONUSCO irizeza abaturage ko ibyo bikoresho byinjiye mu rwego rwo gufasha Force de la Brigade d’Intervention kandi aba FARDC bamenyeshejwe urwo rugendo,” ibyo ni bimwe mu bikubiye muri iryo tangazo.
Nubwo itatangaje amasaha izo modoka zayo zagombaga gukorera urwo rugendo, MONUSCO yongeye gushimangira ko iri ku ruhande rw’ingabo za leta mu kurinda abaturage b’abasivili.


