MINAGRI yasabwe kugaragaza ingamba ifite zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi kuyigaragariza uburyo bunoze bwo gushyira mu bikorwa ingamba bagaragarije Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije zo gukemura ibibazo biri mu mishinga yo kuhira.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ugushyingo, ubwo Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije yasesenguraga raporo y’igenzura ricukumbuye ryakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuri gahunda y’ibikorwa byo kuhira (Nyakanga 2018-Ukuboza 2022).

Bimwe mu bibazo byagagaye mu kuhira birimo:

➡️Inyigo zitanoze
➡️ibikorwaremezo byo kuhira bitabyazwa umusaruro
➡️ubutaka bwuhirwa bweguriwe abikorera butabyazwa umusaruro
➡️ibikoresho by’ikoranabuhanga bitaboneka
➡️imishinga yadindiye ➡️imicungire y’amasezerano itanoze.

Ubushakashatsi bwamuritswe mu 2021 bw’Umuryango uharanira Kurwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International Rwanda, bwagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rugifite ibibazo by’ingutu birwugarije birimo icyuho mu kwigisha abahinzi-borozi no kubagezaho inkunga bagenerwa, kudakorera mu mucyo k’ubuyobozi bubaba hafi, urubyiruko rubwihunza, guhangika imbuto bagurishwa, imashini zuhira bahabwa zitujuje ubuziranenge n’ibindi.

Bamwe mu baturage bo muri Busasamana muri Nyanza bo bagaragaje ko imashini bagiye bahabwa zo kuhira zabatengushye bikabatera igihombo.

Umuyobozi wa Koperative yabo yagize ati “Twafashijwe kugura imashini zuhira kuri nkunganire ya Leta, umusanzu wacu ukaba 250.000 Frw ku mashini imwe. Ku rundi ruhande, izo mashini ntizakoze kandi ni igihombo cyacu. Nyuma y’aho twabwiwe gukusanya 59.000 Frw tugafashwa kugura ipompo nshya ntoya y’amazi yakorana nazo, ariko ntibyakozwe.”

Bamwe mu baturage bakora ubuhinzi bifashisha uburyo bunyuranye bwo kuhira imyaka yabo bemeza ko kuva ubu buryo bwatangira kwifashishwa bwabazamuriye umusaruro wabo kandi butuma hari ibihingwa beza mu bihe by’izuba mu gihe bitabagaho.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *