Hatangiye gushyirwaho ibyapa biburira abashoferi hafi ya za Camera zandikira abarengeje umuvuduko

Nyuma y’igihe hari abasaba ko hashyirwa ibyapa iruhande rwa za Camera zandikira abantu umuvuduko,kuri ubu basubijwe kuko icyo cyifuzo cyatangiye kubahirizwa.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), kivuga ko aho ibi byapa bigiye gushyirwa ahantu hose hegereye za Camera zandikira abatwaye ibinyabiziga bakarenza umuvuduko wateganyijwe.

Ubusanzwe abatwara ibinyabiziga bajyaga bitotombera ko izi Camera zishyirwa ahantu hatagaragara cyangwa n’iyo zigaragaye ugasanga ziri ahantu hatitaruye bityo bagashiduka bandikiwe mu buryo butunguranye.

Ku ruhande rw’abatwara ibinyabiziga, bavuga ko iki gikorwa ari cyiza kuko bizabafasha kwirinda gucibwa amande no kwitonda mu gihe cy’urugendo.

Hari umwe mu bashoferi wagize Ati “Ubusanzwe ahari ikidasanzwe ku muhanda, haba hagomba gushyirwa ikimenyetso nk’uko biteganywa n’amategeko y’umuhanda. Ibi rero bizafasha abashoferi kutongera kugwa mu makosa yo kwandikirwa na ziriya camera.”

Ku rundi ruhande, avuga ko hari abashoferi, bashobora kwirara bakagendera ku muvuduko ukabije bizeye ko bari bari bubone ibyapa bibaburira.

Ni mu gihe tariki 04 Ukwakira 2023 Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP Felix yabwiye itangazamakuru ko Camera zo mu muhanda bahimbye izina rya sofiya zisanzwe zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga, zigiye kujya zinakoreshwa mu kugenzura ibindi byaha bikorerwa mu muhanda.

Usibye umuvuduko ukabije, ibindi byaha bikorerwa mu muhanda birimo kuvugira kuri telefone utwaye ikinyabiziga, kutambara umukandara w’umutekano, gutwara ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, ibidafite ibyangombwa bigaragaza ko byakorewe igenzura n’ibindi bibangamira umutekano wo mu muhanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *