Urusaku rw’amasasu menshi rwaraye rwumvikanye mu mujyi wa Goma, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2023.
Ni urusaku rwumvikanye mu bice bitandukanye byo muri uyu mujyi.
Bikiba amakuru yavugaga ko harimo haba imirwano hagati y’inyeshyamba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yise Wazalendo n’itsinda ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru ya ririya rasana yemejwe n’Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, wasabye abanye-Congo gutuza.
Lt Col Guillaume-Ndjike yavuze ko “Ingabo zacu ziri gukurikiranira hafi ibiri kuba, ntacyo gutinya gihari.”
I Goma hongeye kumvikana urusaku rw’amasasu mu gihe hashize igihe kirekire hari impungenge z’uko uyu mujyi ushobora kuberamo imirwano ya FARDC na M23.
Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira impande zombi ziri mu mirwano mu bice bitandukanye bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo; by’umwihariko mu duce twazo tutari kure y’uriya mujyi ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.


