Abavandimwe ba Twahirwa babwiye urukiko ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside

Abavandimwe ba Twahirwa Séraphin, Nyirasafari Espérance, Nkuyinzira Jean Baptiste na mwene se Ruzindana Tharcisse babwiye urukiko rwa rubanda rwa Brussels mu Bubiligi ko nta ruhare rwe bazi muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubanza rwa Twahirwa Séraphin rwakomeje tariki ya 24 Ugushyingo 2023, aburana ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Humviswe ubuhamya bw’abarimo aba bavandimwe be babiri ndetse na mwene se. Ni nyuma yo kumva ubw’umugore we, Uwimana Primitiva.

Mu bavandimwe ba Twahirwa, habanje Nyirasafari, wagaragaje ko nta makuru menshi azi kuri musaza we mu gihe yari atuye muri segiteri Karambo mu mujyi wa Kigali, cyane ko ngo atigeze anataha ubukwe bwe n’umugore we, Uwimana.

Nyirasafari w’imyaka 54 yavuze ko yaherukaga Twahirwa mu 1996 kandi ngo nyuma y’iki gihe ntiyari azi niba musaza we akiriho cyangwa yarapfuye.

Perezidante w’urukiko yamubajije niba yari azi ko Twahirwa yamutanze ngo amutangeho ubuhamya. Yasubije ko yamenye ko musaza we yatawe muri yombi ubwo hari abajyaga kumureba ngo azajye gutanga ubuhamya mu Bubiligi.

Me Karongozi André Martin wunganira abaregera indishyi, yabwiye urukiko ko n’ubwo uyu mutangabuhamya yavuze ko atari azi ko Twahirwa akiriho, yari yarabwiye abashinzwe iperereza ko hashize imyaka 4 amenye ko musaza we akiriho, kandi ngo yaramuhamagaye ntiyamwitaba, amwandikira ubutumwa ntiyamusubiza, ahita asiba nimero ye ya telefone.

Nkuyinzira yahawe umwanya, na we asobanura ko yari amaze igihe kinini atazi aho Twahirwa aherereye, kugeza ubwo yahamagawe, asabwa kujya gutanga ubuhamya mu Bubiligi.

Perezidante w’urukiko yabwiye Nkuyinzira ko mushiki we, Nyirasafari, ubwo yabazwaga n’abashinzwe iperereza mu 2021, yahamije ko uyu mugabo (Nkuyinzira) azi aho Twahirwa aherereye. Yabiteye utwatsi agira ati: “Yarambeshyeye. Mwabimubaza neza kuko njye ntabyo nzi.”

Inyangamugayo yabajije murumuna wa Twahirwa iti: “Waba uzi ko mukuru wawe aregwa ibyaha byo kwica muri jenoside ndetse no gusambanya abagore?” Nkuyinzira yasubije ko ibyaha umuvandimwe we ashinjwa yabimenyeye muri uru rukiko, kandi ngo niba yarabikoze, agomba kubihanirwa. Ati: “Njye ntabyo nari nzi, mbimenyeye aha ngaha. Niba yarabikoze koko azabihanirwe.”

Me Vincent Lurquin wunganira Twahirwa yabajije uyu muvandimwe we uko babanaga, amusubiza ko babanaga nk’abavandimwe. Yongereyeho ati: “N’ubu nabihamya. Ni umuntu mwiza, nta kibi nibuka yaba yaragiriye abantu.”

Mwene se wa Twahirwa witwa Ruzindana Tharcisse, yabajijwe niba amuzi, asubiza ko amuzi kuva mu bwana bwe kandi bitandukanye n’ubuhamya bwanditswe n’ushinzwe iperereza, yahakanye ko yise Twahirwa umujenosideri.

Perezidante w’urukiko ati: “Ni iki cyatumye uvuga ayo magambo?”, uyu mutangabuhamya asubiza ati: “Reka! Ibyo se nabivuga? Uwo yaba yarabeshye.”

Umugore wa Twahirwa, Uwimana, na we mu buhamya yatanze, yabwiye urukiko ko umugabo we atagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ati: “Numva bavuga ko ashinjwa jenoside yo mu Rwanda, ariko njye simbyemera. Ubu ngubu ubuhamya ntanze nishyize mu biganza by’Imana, nimpfa sinzapfane icyaha cyo kubeshya.”

Urubanza rugiye gukomeza kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023, humvwa abandi batangabuhamya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *