Huye: Bahangayikishijwe n’ibisambo bifungurwa bikajya kubihoreraho

Abaturage bamwe bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye bahangayikishijwe n’ubujura buvanzemo urugomo, aho bemeza ko ababukora n’iyo bafunzwe iyo bafunguwe bataha biyemeje kwihorera.

Mu gihe ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ubwo bujura bakurikiranwe n’amategeko, abaturage bamwe bo mu Murenge wa Ngoma bo bavuga ko aba iyo bafashwe bagafungurwa bataha bashaka kwihorera ku batanze amakuru, ibyo bafata nko kubangamirwa ubugirakabiri.

Ubu bujura buvugwa mu Murenge wa Ngoma wihariye igice kinini cy’umujyi wa Huye, aho usanga abaturage bategerwa mu nzira bakamburwa ibyo bafite, ndetse bamwe bagatobora n’inzu nk’uko iyi nkuru dukesha Isango Star ivuga.

Umuturage umwe yagize ati: “uwo ntabwo yari akwiriye gufungurwa, yari akwiye kugumamo! Rwose kuko araza akabuza abantu uburenganzira bw’uri kwishakira imibereho.”

Mugenzi we yunzemo ati “ukumva ku cyumweru baribye, nk’aha baribye… bagahita babafungura, ninaho bitera ikibazo! Ujya kubona, ukabona araje ugashiduka aguhohoteye, akureba nabi akuziza ibyawe, ngo waramureze.”

Umuturage umwe yabwiye iki gitangazamakuru dukesha iyi nkuru ko impamvu ubujura bukomeze ari uko abiba bahabwa ibihano byoroheje basaba ko bajya bahabwa ibihano biremereye.

“kubarekura barabarekura! Iyo bakujyanye umaramo amezi atandatu kandi usize ukoze ibintu bibi, wishe ingurube z’abandi, warazitwaye…ngaho mbwira rero!” uyu ni umuturage usobanura impamvu y’ibihano biremereye.

Mugenzi we ati: “Wenda bakomeje bakamufunga, niyo bamuha imyaka 20 yazaza avuga ngo ndashaje singishoboye kwiba!”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko abaturage bakwiye gukomeza gutangira amakuru ku gihe kugira ngo abakora ubwo bujura bakurikiranwe n’amategeko.

Yagize ati: “navuga ko twakomeza ubufatanye ari inzego z’ubutabera, ubuyobozi n’abaturage tugafatanya kubera ko umuntu ashobora kuba yakora ibyaha , wenda mui iyi mikwabo igenda ikorwa ariko kuko yabuze umutangira ikirego, ntakurikiranywe uko amategeko abiteganya.”

Ingingo y’166 y’itegeko ryo mu 2018 ivuga ko uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2, imirimo rusange y’amezi 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *