Umurinzi w’Igihango Ntezimana Laurien yabwiye urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa ruri kuburanisha Dr Munyemana Sosthène ko yasabye bya nyirarureshwa abasirikare ba Ex-FAR kujya kurasa RPA-Inkotanyi, bimufasha kurokoka no kurokora Abatutsi benshi bahigwaga.
Ntezimana usanzwe ari umuhanga mu bumenyi bw’iyobokamana no mu mibanire y’abantu, yabivugiye mu buhamya yatanze muri uru rubanza kuri uyu wa 5 Ukuboza 2023 hifashishijwe ikoranabuhanga kuko yari i Kigali.
Yasobanuye ko yari afite ikigo cy’imfubyi cyitaga ku bana barwaye SIDA, kandi ko ari cyo yifashishije mu guhisha Abatutsi bahigwaga barimo Padiri Mukuru wa Paruwasi, Masingo Jérôme. Ati: “Na Padiri Mukuru wa paruwasi yanjye Jérôme Masingo baramuhigaga ndamuhisha, baje kumushaka ndamuhisha.”
Uyu mutangabuhamya yavuze ko ubwo Inkotanyi zari mu rugamba rwo kubohora igihugu zasatiraga Butare, ari ko abantu bahungaga bitewe n’urugomo rwari rukomeje kwiyongera, rwibasira Abatutsi.
Yasobanuye uko yajyaga gufata abantu ngo abahishe, akagira uburyo aganiriza abicanyi kugira ngo batamuhagarika. Yatanze urugero rw’uko yigeze kubwira abasirikare ba Leta ya mbere ko umwanzi bahanganye na we atari Umututsi, ahubwo ari Inkotanyi.
Yagize ati: “Hari ubwo bamfatanye umugore wa Innocent n’umwana we, ndababwira nti ‘Mwa basirikare mwe, ntabwo umwanzi w’igihugu ari uyu mugore n’umwana, ahubwo nk’abasirikare mwambaye imyenda ya Leta mukanagira intwaro za Leta, nimujye kurasa Inkotanyi ni zo ziduhangayishije’.”
Ntezimana yasobanuye ko kugira indimi ebyiri mu gihe Abatutsi bicwaga, byamufashaga kugira abo arokora. Ati: “Uko kugira indimi ebyiri byatumaga hari ibyo umuntu asimbuka muri ibyo bihe, ukagaragaza ko wifatanyije n’abicanyi kandi uri kujya gukiza abandi.”
Umwunganizi w’abaregera indishyi yabajije Ntezimana impamvu atahunze ubwo Inkotanyi zageraga i Butare tariki ya 4 Nyakanga 1994, asubiza ko byatewe n’uko nta ruhare yagize muri jenoside. Ati: “Tariki 4/7 Butare ifatwa nahuye n’Inkotanyi mpita nzibaza nti ni ‘Mwebwe mbese?’ Bati ‘Twebwe abaki?’ Nti ‘Mwebwe Inkotanyi’. Bati ‘Utuzi ute?’ Nti ‘Imyenda mwambara na bottes ndabizi’. numvaga umutima wanjye wera, napfa, ntapfa, ntacyo nishinja.”
Ntezimana yabwiye urukiko ko yarokoye abantu bari hagati ya 200 na 300 barimo abarimu bo mu iseminari ya Karubanda.


