Perezida w’ikipe ya Sunrise FC arafunzwe

Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB ruvuga ko rwataye muri yombi, Perezida w’Ikipe ya Sunrise, aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Koperative ayoboye icuruza amata n’ibiyakomokaho.

Hodari Hilary usanzwe ari Perezida wa Sunrise FC, akaba n’umuyobozi wa Koperative y’abacuruzi b’Amata bo mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo w’iyi Koperative.

Iyi koperative yitwa Nyagatare Dairy Marketing Cooperative (NDMC) isanzwe icuruza amata n’ibiyakomokaho, ikaba ifite icyicaro mu Kagari ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare.
Hodari Hilary watawe muri yombi akurikiranyweho ibifitanye isano no kunyereza umutungo w’amafaranga arenga miliyoni 160 Frw, w’iyi koperative asanzwe abereye Perezida.

RIB, ivuga ko Hodari yatawe muri yombi we n’umucungamutungo w’iyi koperative witwa Happy Muhoza, bakaba barafashwe tariki 04 Ukuboza 2023, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare.

Amakuru avuga ko ibi byaha byakozwe kuva muri 2018, birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Dr Murangira B. Thierry Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), avuga ko uyu muyobozi yagiye yaka inguzanyo kugiti cye ariko bikitirirwa koperative.

Ati “Hilary Hodari we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.”

Dr Murangira avuga ko Hodari kandi yagiye anyereza umutungo wa koperative akoresheje uburiganya burimo kuba yarashyiraga amavuta mu modoka ye, ariko akavuga ko yashyizwe muri moteri ya koperative.

Ati “Yafashe nanone imashini ishinzwe gukata ibyatsi, yari isanzwe ikodeshwa amafaranga akajya mu kigega cya Koperative, ayijyana iwe.”

Uyu muvugizi wa RIB avuga ko abanyarwanda bakwiye kujya bakomeza gutanga amakuru kugirango abacyekwaho ibyaha bakomeze gukurikiranwa.Aributsa kandi ko umuntu wanga gutanga amakuru kandi ayafite ku cyekwaho icyaha nawe akurikiranwa n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *