Bucyibaruta Laurent wari warahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023.
Inkuru y’urupfu rwe yatangiye kuvugwa mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu.
Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo Bucyibaruta w’imyaka 79 y’amavuko yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaje guhita ajurira ndetse muri Nzeri 2022 arekurwa by’agateganyo kubera impamvu z’uburwayi.
Ibyaha uyu mukambwe yari yarahamijwe yabikoreye muri Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga.
Ibyaha yahamijwe bishingiye ku nama ziswe iz’umutekano zirimo izo yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, bivugwa ko zateguriwemo umugambi wo kwica Abatutsi bo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.
By’umwihariko, Bucyibaruta yashinjwe gushishikariza Abatutsi guhungira mu cyahoze ari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza ko nibahagera azabaha ubuhungiro, ibiribwa, amazi n’uburinzi nyamara bakaza kuhicirwa.
Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho ku wa 7 Gicurasi 1994.
Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994.
Ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa ari na ho yaguye.


