Katumbi yandagaje Jean Pierre Bemba wamwise umunya-Zambia

Umunyapolitiki Moà¯se Katumbi Chapwe, yandagaje Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba nyuma yo kumwita umunya-Zambia.

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza ni bwo Jean Pierre Bemba wari i Kinshasa yagaragaje ko Katumbi uri mu biyamamariza kuyobora RDC adakwiye kuyobora iki gihugu, ngo kuko ashobora kuzakigambanira bijyanye no kuba ari umunya-Zambia.

Ati: “Mwasomye ibaruwa y’utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zambia mu cyumweru gishize? Yanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga. Uyu utavuga rumwe n’ubutegetsi yasabaga Guverinoma ya Zambia guhana abantu bose bagize uruhare mu guha Moà¯se Katumbi passport ya Zambia.”

Yakomeje agira ati: “Ni yo mpamvu ngira ngo mpe ubutumwa Moà¯se Katumbi, naze abwire abanye-Congo niba ari umunya-Zambia cyangwa atari we. Ntabwo wacyeza abami babiri uri ku buyobozi bukuru bw’igihugu, byarangira ugambaniye umwe ku bw’inyungu z’undi. Ese RDC igiranye amakimbirane ashingiye ku nyungu na Zambia, yarengera ikihe gihugu?”

Amagambo ya Bemba yarakaje cyane Katumbi, yifashisha urubuga rwe rwa X mu kumusubiza.

Uyu munyapolitiki wo mu ishyaka Ensemble Pour la Republique yagaragaje ko Bemba atakabaye avuga, nyamara azi neza buryo ki yarimbaguye abanye-Congo ubwo yari akiyoboye inyeshyamba zo mu mutwe wa MLC (Mouvement de Libération du Congo).

Ati: “Mu by’ukuri birababaje kuba amadayimoni y’urwango n’ivangura agikomeje kuzonga umuvandimwe wanjye Jean Pierre Bemba, mu gihe cyashize weguye intwaro akarasa ku gihugu cye abifashijwemo n’inkunga z’amafaranga y’ibihugu bikomeye by’amahanga.”

Ubwicanyi bukomeye ndetse n’ubukene bw’indengakamere inyeshyamba za MLC zakireye mu duce zagenzuraga muri cyo gihe byatumye abasangwabutaka bacu ndetse n’abavandimwe bacu bo muri Centrafrique bishyura ikiguzi gikomeye.”

Muri 2016 Bemba wari waratawe muri yombi muri 2008 yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), nyuma yo kumuhamya ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu inyeshyamba za MLC zakoreye mu ntara ya Equateur ndetse no muri Repubulika ya Centrafrique.

Ni ibyaha yaje guhanagurwaho muri 2018 ndetse aza no kurekurwa, nyuma y’imyaka 10 afunze.

Katumbi agendeye ku myaka 10 Bemba yamaze muri gereza, yavuze ko bisa n’aho nta cyo yigeze yiga nyamara gereza zibereyeho kugorora.

Ati: “Intego ya gereza ni ukongera kwigisha, ku bw’amahirwe make ariko birasa n’aho umuvandimwe ntacyo yigeze yiga.”

Yunzemo ko Bemba yakabaye yereka abanye-Congo ibyo amaze kugeraho nka Minisitiri w’Ingabo, aho kuzana amacakubiri, guhimba ibinyoma n’ubwicanyi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *