Me Gisagara yarakajwe n’uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi

Me Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi mu rukiko rwa rubanda rwa Paris yarakajwe n’igitabo cy’umushakashatsi akaba n’umunyamakuru Stephen Smith uhamya ko u Rwanda ruyoborwa nabi.

Stephen yifashishijwe mu rubanza rwa Dr Munyemana Sosthène nk’umutangabuhamya ushinjura kuri uyu wa 6 Ukuboza 2023, asobanura ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1992, ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal.

Umucamanza yamusabye kuvuga ku byabaye mbere ya jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho, asubiza ko habaye imbwirwaruhame nyinshi kandi ko nyuma ubukungu bwateye imbere. Yongereyeho ko hari abahunze u Rwanda, abenshi bajya mu Bufaransa.

Yibukijwe ko mu Rwanda higeze kuba ishyaka rimwe ryemewe, MRND, nyuma andi yemererwa gukora. Yabajijwe niba muri iki gihugu haragarutse ishyaka rimwe, ari ryo FPR, asubiza ko ayitwa ko atavuga rumwe n’ubutegetsi akorera munsi yaryo.

Stephen yagize ati: “Witegereje, usanga hakora cyane ishyaka riri ku butegetsi. Hari andi mashyaka yitwa ko atavuga rumwe na ryo ariko ni ayemeye gukorana na ryo. Hari ukuntu wavuga ko ari sihyaka rimwe, iryo riyoboye kuko andi akorera munsi yaryo.”

Uyu mushakashatsi yakomeje agira ati: « Demukarasi nyayo iragoye, ntabwo abantu bisanzuye uko bikwiye. Muzasome za raporo nk’iza HRW. U Rwanda ni igihugu gifite ubutegetsi bwica, ruri mu bya mbere muri Afurika. Ni igihugu gitegekeshwa igitugu.”

Yakomeje avuga ko utanenga ubutegetsi bw’u Rwanda ngo ugire amahoro, asobanura ko we ubwe yigeze kubikora, ashushanywa nk’inkende, aciye amaboko. Ati: “Narareze ariko naje gukuraho icyo kirego, ndakireka.”

Me Gisagara yibukije Stephen ko yanditse igitabo yise ‘Négrologie’ kirimo amagambo agira ati “Kubera iki Afurika yapfuye?” Yahise amubaza ati: “Urakora iki muri iyo Afurika iri kuryana?”, na we amusubiza ati “Sinicuza kuba naranditse iki gitabo kuko hari benshi cyasubije ibibazo bibaza ku Banyafurika.”

Umucamanza yaciye Me Gisagara mu ijambo, uyu munyamategeko w’abaregera indishyi amubwira ko ababazwa no kubona Stephen yandika ibikubiye muri iki gitabo. Ati: “Ndi umunyafurika, birambabaza iyo mbona yandika ibintu nk’ibi.”

Ntacyo uyu mutangabuhamya yavuze kuri Dr Munyemana kuko yasobanuye ko bataziranye. Yavuze gusa ibyo azi ku Rwanda kuva yarugeramo bwa mbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *