Itsinda rya Blu*3 rigiye kongera gusubirana nyuma y’imyaka 15 ritandukanye

Abaririmbyikazi batatu bo muri Uganda bibumbiye mu itsinda rizwi nka Blu*3 bagiye kongera kwihuza nyuma y’uko bari bamaze imyaka igera kuri 15 batandukanye.

Abahanzikazi bagize itsinda rya Blu*3 ni Lilian Mbabazi, Jackie Chandiru na Cindy Sanyu bakaba bagiye guhirira mu gitaramo bise “The Blu 3 Reunion”.

Abakurikira Instagram ya Lilian Mbabazi batunguwe no kubona hasohotse ifoto avuga ko igihe cyo gutegereza kirangiye.Iki gitaramo giteganyijwe tariki 14 Ukuboza 2023 mu mujyi wa Kampala kuri Protea Skyz Hotel.

Iri tsinda rizwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Hitaji, Nzemanyi, Nzijukira Frisky ndetse na Where are bakoranye na Goodlife, bamenyekanye muri 2014 ubwo ryashingwaga.Banatsindiye ibihembo bitandukanye birimo igihembo cya Coca Cola Popstars cyanatumye Abagande bakomeza kubiyumvamo.

Cindy Sanyu wavuye muri iri tsinda mu 2018, yavuze ko biteguye kongera guhuza ubumwe kuko ngo kuva batandukana nta numwe wageze kubyo bo bagezeho uko ari batatu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *