Lupita nyong’o aravugwa mu rukundo n’undi mugabo yasimbuje umunyamakuru

Umukinnyi w’amafirime wegukanye igihembo cya Oscar, Lupita Nyong’o ,na Joshua Jackson baravugwa mu rukundo nyuma yo kugaragara bari kumwe agatoki ku kandi mu mujyi wa i Los Angeles.

Mu ntangiro z’iki cyumweru aba bombi bageze i Erewhon,mu iguriro ry’ibiribwa rya Los Angeles.Mu kugerageza kwirinda ko hari ababashagara , Lupita yagerageje kwima amaso abafotozi ubwo bari baparitse imodoka , ariko birananirana birangira bamubonanye n’iyo nshuti ye yitwa Josua.

Kwanga kwigaragaza byatumye bacyekwa amababa byatumye abantu bavuga ko bashobora kuba bari mu rukundo rutavangiye ariko bakaba badashaka ko bijya hanze. Joshua na Lupita bamenyanye imyaka myinshi ishize ariko ntiberure by’ukuri umubano wabo aho uganisha.

Lupita avuzwe mu rukundo na Josua nyuma y’uko atandukanye na Sal Masekela, bamaze igihe bakundana ndetse akaba yaranasibye amafoto ye ku rukuta rwa Instagram nk’ikimenyetso simusiga ko yamaze kumwikuramo.

Mu Ukuboza 2022 nibwo Lupita yatangaje ku mugaragaro ko ari mu rukundo n’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Selema Masekela, kuva icyo gihe urukundo rwabo bakomeje kurugaragaza, ariko mu kwezi ku Ukwakira uyu mwaka atangaza ko batandukanye kubera kutamwizera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *