gax3ze_wsaaatyw.jpg

Rwamucyo yatanze ibyangombwa bimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni

Kuri uyu wa Kane, itariki 7 Ukuboza 2023, Ambasaderi mushya Uhoraho w’u Rwanda Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yashyikirije Umunyamabanga Mukuru, Antà³nio Guterres ibyangombwa bimwemerera gukora izi nshingano nyuma yo kugenwa kuri uyu mwanya na Perezida wa Repubulika mu Kwakira 2023.

Mbere yo gushyirwa kuri uyu mwanya, Rwamucyo yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, agomba no gukurikirana inyungu zarwo muri Malaysia, Philippines, na Thailande, guhera mu 2020.

Yahagarariye kandi u Rwanda mu Buhinde, anashinzwe Sri Lanka na Bangladesh, guhera mu 2013 kugeza muri 2020. Kuva mu 2010 kugeza 2013, yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza ndetse ari na Ambasaderi muri Irilande ariko utahatuye.

Yabaye kandi mu myanya myinshi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) i New York, aho yabaye umujyanama mu bya politiki n’intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi, kuva 2007 kugeza 2010, n’umuyobozi ushinzwe igenamigambi no kurwanya ubukene muri Minisiteri y’imari, kuva 2004 kugeza 2006.

gax3ze_wsaaatyw.jpg

Hagati ya 2006 na 2007, yari Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi ry’iterambere ry’ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda. Yabaye kandi umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu mu bunyamabanga bw’ishyaka rya RPF kuva mu 2002 kugeza 2004, ndetse anaba Umwarimu wungirije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda , i Butare, mu ishami ry’ubukungu, ubumenyi bw’imibereho n’imiyoborere, kuva 2001 kugeza 2002.

Ambasaderi Rwamucyo afite impamyabumenyi ihanitse mu iterambere mpuzamahanga yakuye muri kaminuza ya Cornell i New York, muri Amerika mu 2001, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘Public Administration’ yakuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare, mu 1999.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *