Kenya:Igitaramo Coffi Olomide ategerejwemo gishobora kuzamo kidobya

Igitaramo cyari gitegerejwe cyane na Nairobi cyatumiwemo Koffi Olomide kiri mu kaga kuko abamamaza ibitaramo barimo uwitwa Jules Nsana na Noah Auma Muga bakorera icyizwi nka Nsana Production basaba indishyi z’igitaramo cya 2016 cyabateje igihombo.

Iki gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 09 Ukuboza2023, Coffi arasabwa kwishyura nibura miliyoni 10 z’amashilingi abereyemo abamamaje igitaramo cye cya 2016 batishyuwe.Mu ibaruwa aba bapuromota (Promoters) babinyujije ku munyamategeko wabo Thiong’o Gachaga wo mu kigo cya Githumbi & Achoki Advocates, barasaba gusubizwa US $ 50,032 (Sh7,669,905) hamwe n’inyongera miliyoni 1.410.000, hamwe n’inyungu batishyuwe icyo gihe.

Iki cyifuzo gishingiye ku gitaramo cyo mu 2016 cyasubitswe ubwo Koffi yirukanwaga muri Kenya azira gukubita umwe mu babyinnyi be b’abakobwa.Icyo gihe ngo byabateje igihombo gikomeye n’ubu bagihura n’ingaruka zayo.Ibaruwa yanditswe, ivuga ko bo(promoters) n’abaterankunga babo bahuye n’igihombo cy’amafaranga yari ateganijwe muri ibyo birori kuko ngo babaze ibyakoreshejwe mu myiteguro byabasize iheruheru.

Ibi rero byatumye iri tsinda ritangaza ko Koffi ahawe yamasaha 12 kugirango abe yishyuye umwenda, bitaba ibyo igitaramo cyari giteganijwe ahitwa The Dome, Jamhuri Showground kumuhanda wa Ngong kigahagarikwa.

Koffi yafungiwe muri Kenya ijoro rimwe mu mwaka wa 2016, nyuma yo gukubitira uwari umubyinnyi we ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.Yaje koherezwa i Kinshasa adakoze igitaramo yari yatumiwemo ari nacyo gikomeje gukurura urunturuntu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *