Ernest Bai Koroma wahoze ari Perezida wa Sierra Leone, yatanze ubuhamya ku wa Gatandatu ku munsi wa kabiri yikurikiranya imbere ya polisi ku bijyanye n’igeragezwa ryo guhirika ubutegetsi ryabaye ku itariki ya 26 Ugushyingo.
Nyuma yo guhatwa ibibazo, yemerewe gusubira iwe by’agateganyo, ariko ntiyemererwa kuhava kugeza ku wa Mbere, igihe ibazwa rye rizakomereza.
Minisitiri w’itangazamakuru, Chernor Bah, kuri konti ye ku rubuga nkoranyambaga X (yahoze ari Twitter) yavuze ko uwahoze ari perezida “yarekuwe by’agateganyo nyuma yo kwemera kuzajya yigaragaza kandi atazava mu rugo rwe i Goderich,” agace gatuwe n’abifite mu murwa mukuru Freetown, kandi ko atazajya asurwa n’abantu barenze “3 (abashyitsi) bo mu muryango we na 3 bo mu ishyaka rye.”
Umunyamategeko wunganira Koroma, Joseph Fitzerald Kamara, mu itangazo rye yavuze ko uwahoze ari perezida wategetse iki gihugu kuva mu 2007 kugeza 2018, adafungiwe mu rugo kandi ko abashinzwe umutekano bakikije urugo rwe ari abagamije kurushaho kumurinda.
Ku itariki ya 26 Ugushyingo, abantu bitwaje imbunda bateye mu kigo cya gisirikare cya Wilberforce, ikigo gikuru cy’ingabo za Sierra Leone, mu byo guverinoma yavuze ko ari “ukugerageza gukuraho ubutegetsi mu buryo butemewe n’amategeko no guhirika guverinoma yatowe muri demokarasi.”


