Uwahoze ari minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Robert Jenrick, avuga ko kwinjiza abimukira muri sosiyete y’Abongereza bidashoboka mu gihe umubare wabo uri hejuru cyane, mu gihe bamwe mu badepite bemeza ko guhaguruka kw’indege zerekeza mu Rwanda cyangwa kudahaguruka mu mwaka utaha byose bishoboka ku rugero rwa 50% kuri 50%.
Mu magambo ye ya mbere kuva yeguye muri guverinoma kubera umushinga w’itegeko rirebana n’u Rwanda, yavuze ko ishyaka ry’Aba-conservateurs, riri ku butegetsi, rizahura n’umujinya w’abatora nibatagabanya umubare uri hejuru cyane w’abimukira.
Jenrick yanenze itegeko rya Minisitiri w’Intebe, Rishi Sunak, rirebana n’u Rwanda, avuga ko ritagera kure bihagije.
Ikinyamakuru Daily Telegraph cyemeza ko kunenga bizaha abadepite batavuga rumwe n’ubutegetsi urwitwazo rwo gutegura uko uyu mushinga w’itegeko utazatorwa ubwo rizaba risomwa ku nshuro ya kabiri kabiri mu cyumweru gitaha.
Ikinyamakuru Times kivuga ko abajyanama mu by’amategeko ba guverinoma ubwabo bashyize amahirwe yo guhaguruka kw’indege zizaba zijyana abimukira mu Rwanda mu mwaka utaha ku kigero cya 50% . Iki kinyamakuru kivuga ko abaminisitiri babwiwe ko itegeko risiga ibyago byinshi by’uko indege zishobora guhagarikwa n’Urukiko rw’u Burayi i Strasbourg.
Amakuru aturuka muri guverinoma agera kuri iki kinyamakuru avuga ko umushinga w’itegeko ugendera “uko bishoboka” ku mategeko mpuzamahanga bityo “byemeza ko dushobora kubona indege zihaguruka zijya mu Rwanda umwaka utaha”.
Igiciro cya gahunda yu Rwanda nicyo cyagarutsweho mu nkuru yo ku rupapuro rwa mbere mu kinyamakuru The Guardian. Kivuga ko ishyaka ry’Aba-conservateurs “riri mu gihirahiro” kubera iyi gahunda kandi ibiro bya minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu byategetswe gushyira ku mugaragaro amafaranga izatwara.
Bivugwa ko Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri, Sir Matthew Rycroft, ashobora kugera imbere ya komite ishinzwe ibaruramari rya Leta ku wa Mbere gutanga ibisobanuro nyuma y’uko amafaranga yari ateganyijwe ku ikubitiro yavuye kuri miliyoni 140 akagera kuri miliyoni 290 z’Ama-Euro.


