Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 9 Ukuboza, inyeshyamba z’Aba-Houthi zo muri Yemeni zavuze ko zizibasira amato yose yerekeza muri Israel, zititaye ku gihugu avuyemo, zinaburira amasosiyete mpuzamahanga atwara abantu kwirinda kujya ku byambu bya Israel.
Uyu mutwe uterwa inkunga na Iran urimo kongera ingaruka z’amakimbirane yo mu karere mu gihe intambara ikaze hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas w’abarwanyi bo muri Palestine nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ivuga.
Aba-Houthi bateye kandi bafata amato menshi afitanye isano na Israel mu Nyanja itukura no mu gace ka Bab al-Mandab, inzira yo mu nyanja inyuramo ibikomoka kuri peteroli byinshi bijyanwa hirya no hino ku Isi, ndetse zirasa muri Israel zikoresheje misile za ballistique na drone.
Abayobozi b’Aba-Houthi bavuga ko ibikorwa byabo ari ikimenyetso cyo gushyigikira Abanyapalestine.
Israel yavuze ko ibitero ku mato ari “igikorwa cy’iterabwoba cya Iran” gifite ingaruka ku mutekano mpuzamahanga wo mu nyanja.
Umuvugizi w’igisirikare cy’Aba-Houthi yavuze ko amato yose agana ku byambu bya Israel abujijwe kunyura mu Nyanja Itukura no mu Nyanja y’Abarabu.
Umuvugizi yagize ati: “Niba Gaza itabonye ibiryo n’imiti ikeneye, amato yose yo mu Nyanja Itukura yerekeza ku byambu bya Isiraheli, hatitawe ku bihugu avamo, azahinduka igipimo cy’ingabo zacu”.


