gbule74xkaik0ze.jpg

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi wa Netflix

Perezida Kagame yabonanye na Wilmot Reed Hastings Jr, Umuyobozi Nshingwabikorwa muri Netflix baganira ku bufatanye busanzweho hagati y’impande zombi, harimo na gahunda iherutse gutangizwa na Airtel Rwanda yatumye abantu bagera kuri terefone zigezweho kandi zihendutse.

Kugeza ubu, Abanyarwanda bangana 52.558 ni bo bamaze kungukirwa muri iyi gahunda igamije gutanga umusanzu ku ntego za Guverinoma y’u Rwanda igamije korohereza abaturage kubona serivise z’ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.

gbule74xkaik0ze.jpg

Umukuru w’Igihugu yakiriye, Reed Hastings kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ukuboza 2023, nk’uko Village Urugwiro, ibiro bya Perezida wa Repubulika byabitangaje.

Perezida Kagame na Reed Hastings kandi bagarutse no kuri gahunda iherutse gutangizwa na Airtel Rwanda igamije gutuma abanyarwanda bashobora gutunga telefoni yatumye abantu bashobora kubona telefoni ngendanwa zigezweho (Smart Phones).

Ibi bizanyuzwa muri gahunda ya ‘connect Rwanda 2.0’ yatangijwe na Bwana Hastings afatanyije na sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda mu kugeza ku isoko ry’u Rwanda telefone zigezweho kandi ihendutse igura ibihumbi 20Frw.

gbule8oxmaam7fb.jpg

Mu butumwa yatangiye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abarimu biri kubera muri Intare Conference Arena, bwana Hastings yahaye u Rwanda impano ya miliyoni 50 z’amadorali (Asaga miliyari 61 Frw).

Aya mafaranga akaba azifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda.

Perezida Kagame kandi yakiriye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda, UNDP, Maxwell Gomera waje kumusezeraho nyuma yo gusoza manda ye nk’umuyobozi wa UNDP.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *