Rose Mary Mbabazi umaze amezi umunani agizwe Ambasaderi w’u Rwanda i Accra, kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ukuboza 2023, nibwo yashyikirije Perezida Nana Akufo Addo ibyangombwa bimwemerera guhagararira igihugu cye muri Ghana.
Ni umuhango wabereye ku cyicaro cya Perezida Akufo Addo, ahazwi nka Jubilee House, mu murwa mukuru, Accra. Ambasaderi Mbabazi yishimiye umubano mwiza usanzwe hagati y’u Rwanda na Ghana kandi yizeza gukomeza kuwushimangira.

Ku ruhande rwe, Perezida Nana Akufo Addo yashimiye Ambasaderi Mbabazi ku nshingano yahawe amwizeza ubufasha by’umwihariko mu bijyanye no koroshya kongera ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu rwego rwo kubyaza umusaruro amasezerano y’Isoko Rusange rya Afurika.

Perezida Nana Akufo kandi yakomoje kuri gahunda ya Ghana yo gufungura ambasade mu Rwanda mu minsi iri imbere mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi


