Kampala: Somalia yitabiriye inama ya EAC bwa mbere nk’umunyamuryango wuzuye

Igihugu cya Somalia ku ikubitiro nicyo cyabimburiye ibindi bihugu bigize EAC kwitabira inama iri buhuze abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.Ikaba yitabiriye iyi nama mu gihe ari cyo gihugu giherutse kwakirwa muri uyu muryango.

Perezida wa Somaliya, H.E Hassan Sheikh Mohamud yageze muri Uganda ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane aho yagiye kwitabira inama y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) iteganijwe uyu munsi ku wa gatanu, 15 Ukuboza 2023 i Kampala Entebbe.

Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe Perezida Hassan yakiriwe na Minisitiri w’ingabo, Hon. Jacob Oboth Oboth, Umuyobozi w’ingabo za Uganda (UPDF) umuyobozi w’abakozi n’imiyoborere, Brig Gen. Julius Bagonza n’abandi batandukanye.

Ntiharatangazwa icyo iyi nama iribube yigaho kuko yatumijwe itunguranye.Ni inama itumijwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangaje agahenge k’iminsi 3 yiyongereyeho ibindi by’umweru bibiri mu mirwano ihuza FARDC na M23.

Ni mu gihe kandi habura iminsi itarenze itanu ngo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo habe amatora.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *