Musanze: Abarokotse bafite impungenge z’inzu bubakiwe zenda kubagwira

Mu Mudugudu wa Kiryi, mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko batewe impungenge n’inzu zigiye kubagwaho bubakiwe kuko mu bihe by’imvura hari ubwo bitwikira imitaka kubera ko amwe mu mabati yatobotse.

Ni umudugudu wubatswe mu 2007, ariko bamwe mu bawutujwemo bavuga ko nubwo babonye ako bikinga batabura kunenga uko izi nzu zubatswe. Watujwemo imiryango 20, irimo abapfakazi n’imfubyi za Jenoside, bose inzu zabo zikaba zishaje bifuza gusanirwa.

Umwe muri bo witwa Mukamuyango Immaculee yagize ati: “Ntabwo turiho neza kubera ko inzu batwubakiye n’ubwo zaramiye ubuzima bwacu, usanga barazisondetse inkuta ubona zagondamye kubera nyine kubakisha ibitafari bitumye inzu ikagenda ihomoka, gusa ikibabaje ni uko umunsi umwe tuzajya dusanga turi munsi y’ibi bikuta kubera umuyaga n’imvura, kuko amabati yamaze gusaza cyane, ibikoni byo ntitukibyibuka kuko ni byo byashaje mbere, ubu dutekera mu nzu tubamo, nawe urabyumva, ikindi ni uko iyo imvura iguye mu nzu huzura amazi ava ku bisenge.”

Mugenzi we asanga bikwiye ko babasanira ziriya nzu cyangwa se bakazisenya bakubaka bundi bushya, kuko ngo abona izi nzu zimaze gusaza.

Uyu witwa Bucyabutata Camille yagize ati: “Izi nzu zirashaje ku buryo aya mabati adashobora kumara umwaka kuko yatangiye gutobagurika, n’inkuta urabona ko usibye no kuba zarahengamye kubera amatafari urabona ko n’uburyo bahahomye ari umucanga gusa, urakoraho bikavungagurika, ubu nta mutekano dufite hano kubera ko twiteze ko umunsi umwe bizagwa, Nyakubahwa Perezida Kagame yari yakoze ariko noneho niyongere adusanire, kandi iki kibazo ubuyobozi bw’Umurenge burakizi kuko ni bwo bugera hano cyane”.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, nawe ashimangira ko ziriya nzu zishaje koko kandi ko bafite impungenge ko zishobora kuzagwira abo zishaje ariko batangiye gusanira bamwe muri bo.

Yagize ati: “Kuba ziriya nzu zishaje bigaragarira amaso ya muntu, ubu rero iki kibazo kirazwi no mu Karere ingengo y’imari y’ubushize nyuma yo kubona iki kibazo twahise dusana inzu 6, uko ubushobozi buzagenda buboneka n’abandi bazagerwaho gusa nanone ikibazo cyaba ari icyo ku mabati yaba yaratangiye gutoboka ibyo na byo mu byihutirwa byabanza kurebwaho ariko ikibazo kiraza gushakirwa umuti urambye”.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *