Dusengiyumva Samuel wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yatorewe kuba Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.
Ni inshingano yasimbuye Rubingisa Pudence waraye agizwe na Perezida Paul Kagame Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Dusengiyumva winjiye mu bajyanama b’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryakeye, yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Kigali ahigitse Baguma Rose bari bahatanye mu matora. Ni amatora yatsinze nyuma yo kugira amajwi 533 kuri 99 y’uwo bari bahatanye.
Aya matora kandi yabonetsemo imfabusa zirindwi.
Dusengiyumva watowe agiye kuba Meya wa 13 Umujyi wa Kigali ugize kuva mu 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge.


