Inyama y’ingurube izwi nk’akabenzi, hari abajya bibaza niba koko umuntu ukunda kuyirya ashobora kurwara indwara y’igicuri.
Kurya akabenzi ntabwo ubwabyo bitera indwara, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kuba ikibazo mu gihe umuntu ayirya idasukuye kuko bishobora kumutera indwara y’igicuri.Ubusanzwe ingurube zandura inzoka za Teniya binyuze mu kurya umwanda wo mu musarani, naho umuntu akaba ashobora kwandura binyuze ku kurya inyama z’ingurube mbisi cyangwa zidahiye neza.
Izi nyama ahanini ziba zirimo amagi avukamo izi nzoka za Teniya, iyo inyama yatetswe neza, ariya magi arapfa, iyo rero zitatetswe neza ngo zishye nibwo ariya magi yanduza.Uyu wariye akabenzi kadateguwe neza akandura Teniya ashobora kwanduza abandi mu gihe bakandagira aho yitumye ku gasozi cyangwa bahura n’umwanda we wo mu musarani.
Ni inzoka mbi cyane kuko iyo ikigera mu mubiri w’umuntu ikura, igatangira kumugendamo ari na ko imuteza ibibazo birimo kuribwa mu nda, hakaba n’ubwo zimara igihe zarabaye nyinshi zikagera ku bwonko umuntu akarwara igicuri.
Zishobora gutera kwizinga kw’amara bikaba bishobora gukenera kubagwa ndetse no kwangirika kw’agace mu jisho.Abakunda kuzirya bagirwa inama yo kuzitegura zigashya mbere yo kuzirya, koza imboga neza, kongera isuku y’ibyo kurya, iyo ku mubiri n’iy’ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.


