Buruseli: Basabose na Twahirwa bahamijwe ibyaha bya jenoside

Kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Abanyarwanda, Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose, baburanishwa n’urukiko rw’i Buruseli, bahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha by’intambara bakoreye mu Rwanda mu 1994. Uwa mbere ndetse yahamijwe ibyaha byinshi byo gufata ku ngufu.

Abaregwa, Pierre Basabosé (imyaka 76) na Séraphin Twahirwa (ufite imyaka 65), bakekwaho kuba baragize uruhare mu bwicanyi nibura 56, kugerageza kwica inshuro 13, no gufata ku ngufu inshuro 12 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko tubikesha Radio na Televiziyo by’u Bubiligi RTBF.

Abacamanza bemeje ko Abanyarwanda bombi baba mu Bubiligi, bakoze ubwicanyi bwinshi ndetse no kugerageza kwica kenshi i Kigali ku Batutsi n’Abahutu bashyira mu gaciro, hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Bemeje kandi ko uwa mbere yasambanyije ku gahato abagore b’Abatutsikazi.

Séraphin Twahirwa yakekwagaho cyane cyane kuba yarayoboye Interahamwe i Kigali, cyane cyane mu Murenge wa Gikondo. Ku ruhande rwe, Pierre Basabosé, yakekwagaho kuba yarahaye intwaro Intarahamwe zo muri uwo murenge n’ubundi i Kigali. Pierre Basabosé, bamusuzumye ko arwaye indwara yo mu mutwe, ntabwo yigeze abazwa n’urukiko. Umwunganizi we, Me Jean Flamme, yari yasabye ko yagirwa umwere, agaragaza ko ashidikanya ku buhamya yatanga.

Séraphin Twahirwa yari yarahakanye kugira uruhare muri jenoside, yemeza ko yavuye i Kigali ubwicanyi bugitangira mu ntangiriro za Mata 1994. Abamwunganira, Me Vincent na Juliette Lurquin, bazamuye ibibazo cyane ku buryo iperereza ryakozwe bavuga ko ha abatangabuhamya bateguwe mu Rwanda mbere yo kujya gutanga ubuhamya.

Aba bagabo bombi bafatiwe mu Bubiligi mu Kwakira 2020. Iperereza ryakozwe na polisi nkuru i Buruseli. Ryibanze ku byaha mpuzamahanga byibasiye ikiremwamuntu bakoreye i Kigali, mu mirenge ya Gikondo na Kacyiru.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *