Kuri uyu wa Gatatu, itariki 20 Ukuboza 2023, Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embalo, yirukanye Minisitiri w’Intebe, Geraldo Martins, nyuma y’icyumweru kimwe gusa amushyize kuri uyu mwanya, amusimbuza umunyapolitiki w’inararibonye mu bukungu.
Ku itariki ya 12 Ukuboza, Martins yongeye kugirwa Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko yari yashyizwe kuri uwo mwanya n’ubundi muri Kanama uyu mwaka kugeza igihe perezida yasesaga guverinoma mu ntangiriro z’uku kwezi.
Icyakora, mu iteka rya perezida ryasomwe kuri televiziyo y’igihugu n’umujyanama we, Fernando Delfim da Silva, Embalo yashyizeho Rui Duarte de Barros nka Minisitiri w’Intebe mushya.
Rui Duarte de Barros ni umwe mu bagize inteko ishinga amategeko wo mu ishyaka PAIGC (African Party for the Independence of Guinea and Cape Verde), ubu riyoboye ihuriro ritavuga rumwe n’ubutegetsi.Mbere y’uko ashyirwaho, yakoraga nka perezida w’inama y’ubutegetsi y’Inteko ishinga amategeko.
Rui de Barros yabaye Minisitiri w’Intebe wa Guinea-Bissau muri guverinoma y’inzibacyuho hagati ya Gicurasi 2012 na Kamena 2014.
Impamvu zo kwirukana Martins ntizahise zisobanuka. Amakuru aturuka muri iki gihugu ariko avuga ko, Martins yabwiye perezida ko atiteguye kuyobora urwego atazaba afiteho ubushobozi.
Ibiro Ntaramakuru bya Guinea byagize biti: “Bombi ntibavuze rumwe igihe Geraldo Martins yamenyaga ko Perezida Embalo yashakaga gushyiraho abayobozi bazajya bamuha raporo wenyine gusa kandi nta wundi.”


