Muri Leta ya Oklahoma yahanaguyeho icyaha umugabo wari umaze hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana muri gereza.
Uyu mugabo yari yarafunzwe mu 1974 kubera ubwicanyi yashinjwaga .Icyo kikaba ari cyo gifungo cy’akarengane kirekire kibayeho muri Amerika.
Glynn Simmons, ufite imyaka 70, yarekuwe muri Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo umucamanza yanzuraga ko habaho urubanza rushya.
Kuri uyu wa mbere umushinjacyaha wo ku rwego rw’akarere yavuze ko nta bimenyetso bihagije bihari byo gutuma urwo rubanza ruba.
Umucamanza yagize ati: ” Urukiko rushingiye ku bimenyetso bisobanutse kandi bifatika, uru rukiko rusanze icyaha Bwana Simmons yahamijwe, akagikatirwaho ndetse akagifungirwa ataragikoze.”
Associated Press, itangaza ko nyuma y’icyo cyemezo Simmons yabwiye abanyamakuru ko yoze isomo ryo kwihangana gukomeye no gushikama.
Ati” Ntuzemerere umuntu n’umwe kukubwira ko hari ibidashoboka, kuko rwose birashoboka.”


