Ikipe ya APR FC yatangiye kugerageza abakinnyi babiri b’abanya-Caméroun, mbere yo kwerekeza muri Tanzania aho izitabira irushanwa rya Mapinduzi Cup.
Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza mu 2023 ari bwo aba bakinnyi bombi bakina hagati mu kibuga bageze i Kigali, mbere yo gutangira imyitozo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Aba bakinnyi by’umwihariko banagaragara mu mashusho APR FC yashyize ku rubuga rwayo rwa X itangaza ko yasubukuye imyitozo.
Kugeza ubu amazina ya bariya bakinnyi ntabwo aramenyekana.
Amakuru cyakora avuga ko bombi APR FC yabarangiwe na rutahizamu Abbas Rassou cyo kimwe na myugariro Boubakary Sadou; ananya-Caméroun bayikiniye yo n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ mu myaka yashize.
Usibye aba bakinnyi, APR FC iheruka gutangaza ko yasinyishije Kategea Elie yaguze muri Mukura VS ndetse inatirura Mbonyumwami Thaiba muri Marines FC.
Amakuru kandi avuga ko mbere y’uko iyi ijya muri Mapinduzi Cup ishobora gusinyisha abandi bakinnyi babiri.
Muri iri rushanwa rizabera mu birwa bya Zanzibar, Nyamukandagira iherereye mu tsinda ririmo Singida Fountain Gate na Simba SC zo muri Tanzania, cyo kimwe na Jamhuri FC yo muri Zanzibar.


