Muhanga: Abivurizaga ku Bitaro bya Kabgayi bari mu gihirahiro

Nyuma yo gutangira gusenya zimwe mu nyubako zishaje z’Ibitaro Bikuru bya Kabgayi biherereye mu Karere ka Muhanga, bamwe mu babiganaga bagowe no kumenya aho serivisi zimwe na zimwe zimuriwe.

Izo nyubako zishaje zasenywe kugira ngo hubakwe inyubako nshya z’Ibitaro bya Kabgayi bigezweho.

Ibitaro bya Kabgayi byubatswe ahagana mu mwaka wa 1937 byubakwa na Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ikaba ibifatanyije na Leta hakaba huzuye inzu y’Ababyeyi (maternite) yubatswe hakoreshejwe asaga miliyari 6 z’amafaranga yu Rwanda hakaba hategerejwe kuyitaha ku mugaragaro ndetse binashoboka ko haba hari serivisi zamaze kuhimurirwa.

Abaturage bamwe basanga hari hakwiye gushyirwaho ibyapa birangira abaje kwivuza bwa mbere aho serivisi zimwe zimuriwe kuko batabasha guhita bamenya aho bivuriza nkuko abavuganye na Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru bavuga.

Uwitwa Mukamana Isabele avuga ko yaje gusaba imiti y’umuvuduko agasanga aho yari asanzwe yakira serivisi harabaye amatongo akemeza ko bigoranye.

Ati: “Njyewe maze iminota 10 ntegereje kumenya aho serivisi z’abanyamivuduko barimo gusabira serivisi bitewe n’uko nasanze harasenywe ari itongo byangoye sinakubeshya rwose”.

Rukundo Alexis avuga ko yaje muri serivisi za Diyabete ariko byamusabye kubanza kubaza aho iyi serivisi yimuriwe bikaba byamusabye gushaka abo abaza.

Yagize ati: “Njyewe naje nje kureba ibijyanye na Diyabete ariko byabanje kunsaba ko menya aho bayimuriye kandi maze hafi iminota 20 mpageze sindanabona uwo nabaza aho bajya na bariya bicaye hariya turi kumwe ariko hari utubwiye ko aje kudufasha”.

Mukanyandwi Consolee avuga ko yazanye umwana muri serivisi z’Ubugorangingo ariko asanga aho basabiraga serivisi haramaze gusenywa zarimuwe.

Yagize ati: “Nkanjye najijise kuko nazanye umwana mu bugororangingo ariko nsanga aho dusanzwe dusabira serivisi harahindutse barahasenye bikaba byansabye guhamagara muganga kugira ngo andangire aho namusanga gusa biradukomereye cyane kuko bitugoye kuhamenya.”

Dr Muvunyi Jean Baptiste, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, avuga ko ibi bitaro byashyizeho uburyo bwo kuyobora abaje kwivuza bitewe n’uko hari ibice byatangirwagamo serivisi byamaze gusenywa serivisi zigashakirwa ahandi zimukira.

Yagize ati: “Ni byo nkuko mwabibonye hari ibice byamaze gusenywa kugira ngo hubakwe izindi nyubako z’Ibitaro ariko twashyizeho uburyo abaje kwivuza batayoba bakerekwa aho serivisi zimukiye kugira ngo byorohereze abaza gusaba serivisi.”

Akomeza avuga ko nubwo hari ibice byasenywe ariko bazakomeza kujya bimura serivisi bitewe n’ahabonetse’ kandi ku bitaro tuba dufite abakozi bayobora abifuza serivisi.

Dr Muvunyi yongeyeho ko inyubako nshya y’inzu y’ababyeyi yuzuye igomba kwimurirwamo abasanzwe bacumbikirwa mu bitaro bategereje kubyara cyangwa bamaze kubyara.

Serivisi zihabwa abarwaye indwara zitandura harimo imivuduko, diyabete n’ibindi birimo ubugororangingo birimo gutangirwa mu gikari cyahatangirwaga serivisi z’amenyo.

Biravugwa ko inyumbako z’Ibitaro bya Kabgayi zigiye kubakwa biteganyijwe ko zizatwara arenga miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *