Mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, hari abaturajye bashukwa ko bagiye gushakirwa imirimo muri Tanzania bakajyanwa kugurishwa.
Abajyanwa ni abiganjemo urubyiruko bo mu murenge wa Kirehe, mu karere ka Kirehe bavuga ko hari bagenzi babo bashukwa bakambutswa umupaka babeshywa ko bagiye guhabwa akazi muri Tanzania.
Gusa ngo nyuma amakuru akamenyekana ni uko baba bajyanwe gucuruzwa batabizi.
Aba basore n’inkumi bavuga ko iyo bagezeyo bagahamagara bavuga ko bamerewe nabi.ibi bikaba bituma basaba bagenzi babo kunyurwa n’uko babayeho bagashaka akazi bitonze aho kugira ngo bajyanwe hanze ejo habo hangirike.
Umwe mu baganiriye na Isangostar avuga ko umuntu wo hanze ashobora kumuhamagara akamubwira ko afite akazi ariko abenshi babibwirwa akaba Ari abiganjemo abashomeri.
Ati”Ugasanga barakubwiye ngo nta kazi ufite, ukagenda gutyo, ugashiduka nta n’akazi ubonye ahubwo bakagucuruza.”
Yakomeje agira Ati” Akenshi urubyiruko rugenda rwijejwe andi mahirwe arenze ari hano mu Rwanda nuko bakagenda hanze ngo bagiye gushaka akazi. Ariko iyo bagezeyo bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye.”
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko mu gukumira icuruzwa ry’abantu rishobora kubaho,umuntu uciye ku mupaka wa Rusumo yambukanye n’undi, iyo agarutse abazwa aho uwo bajyanye yamusize.
Yongeraho ko ahantu hari ibyambu hashyizwe abarinzi bakumira uwashaka kubyifashisha agiye gucuruza abantu mu bihugu by’abaturanyi,ikindi kandi iyo afashwe arahanwa.


