Parike y’Akagera irateganya kuzajya yinjiza byibuze miliyari 3 ku mwaka guhera mu 2025

Parike y’igihugu y’Akagera yo mu Rwanda ivuga ko guhera mu 2025 iteganya kuzajya yinjiza byibuze miliyari 3 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Ubuyobozi bwa parike bwavuze ko bukurikira ibimenyetso bifatika byerekana ko amafaranga yinjira yiyongera azafasha ubuyobozi bwa parike gushyira ku munzani amafaranga agenda mu bikorwa byayo n’amafaranga yinjira.

Vuba aha, iyi parike, ari na yo nini mu gihugu, yazanye products nshya kandi yabonye ubwiyongere bw’inyamanswa eshanu z’ingenzi ari zo; inzovu, imvubu, intare, ingwe, n’imbogo n’ubundi bwoko butandukanye bw’inyamanswa zo muri parike.

Mu mwaka wa 2010, u Rwanda na Parike Nyafurika byinjiye mu bufatanye bw’imyaka 20 bwa leta n’abikorera (PPP) bashyiraho Isosiyete icunga Akagera (AMC). Isosiyete ishinzwe gucunga ibikorwa bya parike binyuze mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, iterambere ry’abaturage, ndetse n’ibikorwa byinjiriza parike.

Mu gihe hasigaye imyaka irindwi gusa kugirango amasezerano yo gucunga pariike arangire, ashobora kongerwa, amafaranga parike yinjizaga kuva muri 2010 yavuye ku madolari 203.000 agera kuri miliyoni 3.7$ muri 2022.

Nk’uko ubuyobozi bwa parike bubitangaza, nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku bikorwa by’ubukerarugendo, amafaranga yinjira yatangiye kwiyongera mu 2023 (aho biteganijwe ko miliyoni zisaga 4.5 z’amadolari azinjira muri uyu mwaka), kandi biteganijwe ko amafaranga yinjira azakomeza kwiyongera.

Ubuyobozi bwa parike bwagize buti: “Amafaranga yose ava mu bukerarugendo yinjira mu bikorwa bya Akagera, bikagabanya gushingira ku nkunga y’abaterankunga kandi icyarimwe bigatuma parike irushaho kwibeshaho.”

Nk’uko byatangajwe na Jean-Paul Karinganire, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo no kwamamaza muri AMC, ngo hari icyizere ko amafaranga azakoreshwa azaba angana n’ayinjira mu 2024.

Karinganire ati: “Tuzatangira kubona inyungu muri 2025 dukurikije gahunda.”

Yavuze ko ku bijyanye na ba mukerarugendo basura parike, bikubye inshuro zirenga ebyiri kuva ku 15.000 (2010) bagera ku 41.000 (2022), aho abaturage bangana na 45 ku ijana kandi muri uyu mwaka biteganijwe ko abashyitsi bazagera ku 50.000.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *