Umuvugizi w’Igisirikare cy’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yakuriye inzira ku murima Perezida Félix Antoine Tshisekedi amumenyesha ko nta gace na kamwe mu two uriya mutwe ugenzura Ingabo ze zizigera zigarurira.
Major Ngoma yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 24 Ukuboza, ubwo yaganirizaga abaturage bo mu mujyi wa Rutshuru ahabereye ibirori byo kwitegura umunsi mukuru wa Noheli.
Uyu mujyi ni umwe mu duce M23 imaze igihe kirekire ugenzura cyo kimwe n’utundi twinshi two muri za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Perezida Félix Antoine Tshisekedi ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza yijeje abanye-Congo ko nibamutora azirukana M23 mu duce twose igenzura.
Ni inzozi cyakora Major Willy Ngoma yavuze ko zitazigera zibera Tshisekedi impamo, ngo kuko nta na sentimetero n’imwe azigera yigarurira mu duce M23 igenzura.
Ati: “Nibiza mu ntambara, tubazakubita. Tshisekedi ntashobora kwigarurira na sentimetero n’imwe aho turi.”
Ni Major Willy Ngoma wasabye abatuye mu duce M23 igenzura gukomeza ibikorwa byabo no kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka nta nkomyi.


