Umunyapoltiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba Perezida w’ishyaka rya Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), Franck Diongo, yahamagajwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 26 Ukuboza n’ubushinjacyaha ku Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa-Gombe, icyakora, ntiyitaba kuko ari mu rugendo i Paris mu Bufaransa.
Kuri uyu wa Kabiri, mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ku rubuga rwe rwa X, Franck Diongo yashimiye abamwunganira ndetse n’urubyiruko rwo mu ishyaka rye bahagurukiye kwitabira ihamagazwa.
Aho ari mu murwa mukuru w’u Bufaransa, uyu mukandida Perezida wa Repubulika yongeye kunenga ubutegetsi bwa Tshisekedi. Umwe mu bafatanyabikorwa ba Moà¯se Katumbi, Franck Diongo, yamaganye kongera gutorwa “kwandujwe n’uburiganya” mu matora yo mu Kuboza 2023.
Yahamagariye Abanyekongo kwanga ibizava mu matora yagereranyije n’ibya “Abasoviyeti” no guhagurukira kurwanya “igitugu” cyashyizweho.
Ati: “Kuva i Paris mu Bufaransa aho ndi, ndashimira ubutwari n’ubushake bw’Abanyekongo bakomeje kwanga amatora ateye isoni n’amajwi ya gi-Staliniste yatanzwe n’uwateguye ikinamico ry’uburiganya, Denis Kadima ayaha perezida utemewe n’amategeko ucyuye igihe, Félix Tshisekedi, ”
Yakomeje agira ati: “Mu gihe demokarasi y’igihugu cyacu igeze aharindimuka, ndongera guhamagarira abaturage ba Congo guhaguruka no guhagarika inzira ya coup d’etat y’amatora ya kabiri, ibyayavuyemo by’uburyo bw’Abasoviyeti twabihatiwe n’umunyagitugu mushya wo muri Afurika yo hagati, Félix Tshilombo. Mukomere! Ntabwo tuzigera twemera ko ubusugire bw’abaturage bukandagirwa n’abasazi bake batekereza ko bafata bugwate igihugu ”.
Impamvu nyazo zatumye ahamagazwa n’ubutabera, kimwe n’impamvu yafashe urugendo ajya mu Bufaransa, ntiramenyekana. Bamwe mu bavandimwe be bavuga ko Franck Diongo arwaye, ibyo bikaba byasobanura impamvu atitabye kandi yari yahamagajwe ku mugaragaro.


