Urukundo rugeze aharyoshye hagati y’umukobwa wa Perezida Ruto n’umuririmbyi ukomeye

Umukobwa wa Perezida William Ruto wa Kenya, Charlene Ruto, aravugwa mu rukundo rumaze kugera kure n’umuramyi Daddy Owino.

Nairobi News yanditse ko ku wa Gatanu tariki ya 23 Ukuboza Owino yajyanye Charlene iwabo mu ntara ya Kakamega, mu rwego rwo kumwereka nyina umubyara.

Urukundo hagati ya Charlene Ruto n’uriya muramyi rwatangiye kuvugwa mu minsi yashize, nyuma yo kugaragara kenshi bari kumwe mu bikorwa by’ubugiraneza.

Nairobi News ivuga ko ifite amafoto yafashwe ubwo uriya mukobwa wa Perezida Ruto yerekwaga umuryango wa Owino.

Ni Charlene Ruto wari uherekejwe n’itsinda ry’abasirikare bashinzwe kumucungira umutekano ndetse na bamwe mu ncuti ze za hafi.

Amakuru avuga ko muri ibyo birori umukobwa wa Perezida Ruto yahanye impano n’uwo yitegura kubera umukazana.

Daddy Owino yagiye kwerekana Charlene Ruto, mu gihe mu kwezi gushize aba bombi bagaragaye bakinana Basketball, ari na bwo hatangiye gucicikana amakuru y’uko bakundana.

Icyo gihe uriya musore cyakora yahakanye ayo makuru, avuga ko we n’umukobwa wa Perezida Ruto bahujwe n’akazi no kuba ari incuti bisanzwe.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *