Abantu batandatu baguye mu mirwano yabaye hagati y’ingabo za Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo ‘FARDC’ na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo bo muri commune Mangina iherereye ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Congo.
Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Mbere taliki 08 Mutarama 2024. Katembo Salumu Umuyobozi wa komine Katembo, avuga ko impamvu y’iyi mirwano ngo ari ukutumvikana kwabaye hagati y’impande zombi maze bahita barekura urufaya rw’amasasu maze abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.
Gusa ntihatangajwe niba abapfuye ari abo ku ruhande rwa Wazalendo cyangwa niba ari aba FARDC , bikaba binashoboka ko ari abasivili babigendeyemo. Ni mu gihe ubusanzwe byari bimenyerewe ko izi mpande zose zisanzwe zunze ubumwe bw’inyabubiri muri DR Congo kuko zifatanya mu kurwanya umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko iyo mirwano ikimara kuba,Amashuri, butike, ibiro by’itangazamakuru n’ibindi , byahise bifungwa.Abaturage benshi nabo bahise bimurirwa ahandi hantu hashobora kuba hari umutekano.


