London: Leta igiye guhatirwa guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu uzoherezwa mu Rwanda

Ishyaka ry’Abakozi mu Bwongereza kuri uyu wa Kabiri riragerageza guhatira guverinoma gushyira ahagaragara inyandiko zijyanye na politiki irebana no kohereza abimukira mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri, iri shyaka rirateganya gusaba ko haba amatora ku gusaba abaminisitiri guhishura amafaranga azagenda kuri buri muntu usaba ubuhungiro mu Bwongereza uzoherezwa mu Rwanda.

Amatora kandi agomba gusaba abaminisitiri guhishura amafaranga yatanzwe n’ayo bateganya guha u Rwanda.

Byongeye kandi, ishyaka ry’abakozi rirashaka kubona amasezerano yuzuye abo ba minisitiri bagiranye n’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Gahunda yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda yatangajwe bwa mbere na Boris Johnson muri Mata 2022. Uyu mugambi watindijwe inshuro nyinshi n’ibibazo by’amategeko kandi nta basaba ubuhungiro baroherezwa mu Rwanda baturutse mu Bwongereza kugeza ubu.

Ishyaka rya Sir Keir Starmer rirashaka kandi ko guverinoma ishyira ahagaragara inyandiko BBC yabashije kubona zerekana ko Rishi Sunak yashidikanyaga kuri iyi gahunda ubwo yari minisitiri w’imari mu 2022.

Izo nyandiko zateguwe igihe Boris Johnson yageragezaga kumvisha Sunak gusinya yemeza iyi gahunda. Rish Sunak we yabwiye BBC ko kuba hari ibyo yasobanuzaga kuri iyi gahunda bitavuze ko yayirwanyaga.

Kuri iki Cyumweru gishize, Sunak yahakanye ko atigeze ashidikanya ko iyi politiki izagenda neza, avuga ko kari akazi ke ko kubaza “ibibazo bikomeye” bijyanye n’ikiguzi cya buri politiki ya leta yanyuzwaga imbere y’ibiro bye. Yavuze ko ari “bibi” kuvuga ko “atizeye iyo gahunda”.

Ishyaka ry’Abakozi rikaba rishaka guhatira leta gushyira ahagaragara byose kuri iyi gahunda kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita mu rwego rw’Umunsi wa opozisiyo (opposition day), wemerera ishyaka guhitamo ingingo yo kujyaho impaka. Amatora afatwa nk’Ijambo ryoroheje, bivuze ko mu buryo bwa tekiniki inteko ishinga amategeko isaba Umwami guhatira leta kurekura inyandiko zirebana na politiki igibwaho impaka.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafite icyizere ko bamwe mu badepite b’aba conservateur bazashyigikira iki cyifuzo – nubwo bidasanzwe ko guverinoma yagira abayigomekaho mu ishyaka riri ku butegetsi ikaba yatakaza amajwi.

Ku wa Kabiri, aya matora yo mu nteko ishinga amategeko ashobora guhatira minisitiri ushinzwe ibibazo by’imbere mu gihugu kwitaba akagaragaza aho guverinoma ihagaze kuri iyi gahunda y’u Rwanda mbere y’icyiciro gikurikira cy’impaka z’abadepite n’amatora ku mutekano wo mu Rwanda, azagaragaza niba u Rwanda rugomba gufatwa nk’igihugu gifite umutekano mu mategeko y’u Bwongereza hamwe n’izindi ngingo zigamije gutuma iyi gahunda iba gahunda ikurikije amategeko.

Biteganijwe ko uyu mushinga w’itegeko uzasubira mu nteko muri uku kwezi, bikaba bishoboka cyane mu cyumweru gitaha, aho bivugwa ko bamwe mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs riri ku butegetsi bagishidikanya kuri iyi gahunda, bamwe batinya ko ishobora kugera kure, abandi bakizera ko ahubwo idahagije mu guhagarika ikibazo cy’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *