Umuryango Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wasabye ko u Burundi n’u Rwanda byagirana ibiganiro bigamije gukura igitotsi kiri mu mubano w’ibihugu byombi.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’uyu muryango w’ibi bihugu by’i Burayi Rita Laranjinha aho yasabye ko ibihugu byombi bigomba kwicara bikaganira kugirango umubano uzahuke.
Yaboneyeho kunenga igihugu cy’u Burundi cyafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yose ihuza u Rwanda n’u Burundi.
Ni amagambo yagarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15/01/2024, ubwo Ubumwe bw’ibihugu by’u Buraya n’i bihugu by’Afrika y’Iburasizuba bari mu biganiro bitanguza umwaka w’2024.
Yagize ati: “Turasaba ko haba ibiganiro byihuse bihuza u Rwanda n’u Burundi, kugira mushake umuti w’ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.”
Yakomeje agira ati”Nta nyungu n’imwe i gihugu cy’u Burundi, gifite mu gufunga imipaka ibihuza n’u Rwanda. Ni mwicare mu ganire n’ubundi kuganira nibyo bimara impaka.
Mu Cyumweru gishize nibwo Leta y’u Burundi yafunze imipaka iyihuza n’u Rwanda nyuma y’uko mu ntangiro z’uyu mwaka , Perezida Ndayishimiye Evaliste atangaje ko u Rwanda rutera inkunga rukanagaburira umutwe wa RED Tabara irwannya Leta y’u Burundi.
Nyuma y’iryo fungwa ry’imipaka, u Rwanda rwasohoye itangazo runenga icyo cyemezo, ruvuga ko kinyuranyije n’amategeko agenga Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba bikaba binabangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.


