Burundi:Imbonerakure zindobanure zasoje imyitozo izinjiza mu kazi k’ubucanshuro

Urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, rwo muri komine za Mugina na Rugombo mu Ntara ya Cibitoke kuri uyu wa Gatanu taliki 12 Mutarama 2023, umunyamabanga mukuru w’iri shyaka Révérien Ndikuryayo arwizeza kubashakira imirimo y’ubucanshuro mu mahanga.

Imyitozo yabereye mu Ntara ya Cibitoke ihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.Ni imyitozo yitabiriwe n’amagana y’imbonerakure zivuka mu ntara zavuzwe haruguru nk’uko ababibonye babyemeza.

Bati”Bamaze ibyumweru bibiri,bakurikira amasomo yo gukoresha intwaro bakora amanywa n’ijoro”

Ubwo basozaga imyitozo, bwana Ndikuriyo, yahishuye umugambi wo kubohereza mu butumwa bwo kujya gufasha Ingabo z’u Burundi no hanze yacyo.

Yagize ati” Ndabashimira kuba mwaritabiriye ino myitozo, kandi ndabasaba gutegereza amabwiriza yo gutabara igihugu.Mbere ya byose mufite akazi ko kurinda igihugu cyanyu.Mugiye gutanga umusanzu ku ngabo zacu no mu mahanga”

Yakomeje abibutsa ko bagomba guhangana n’icyaricyo cyose barwanya abanzi b’u Burundi. Ndikuriyo yizeje agahimbazamushyi ku bakorerabushake bagiye kujya mu butumwa ndetse no gufasha imiryango yabo mu buryo bw’amafaranga.

Ati” Igihe cyose mushobora koherezwa ku rugamba ndetse no hanze y’imipaka….”

Bamwe mu Mbonerakure bavuganye na SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru , bavuze ko bafite ubwoba bwo kujya ku mirongo y’urugamba by’umwihariko muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bati” Hari imiryango ya bamwe muri bagenzi bacu biciwe muri Congo itarigeze ihabwa ubwo bufasha, nta nubwo bamenyeshejwe ko imiryango yabo ko bapfuye.Duhatirwa gukurikiza amabwiriza y’ishyaka ariko ni ugupfira ubusa.”

Leta y’u Burundi ni kenshi yagiye ishinjwa gukoresha Imbonerakure nk’umutwe wa Gisirikare, kuri ubu bikaba bishinzweho agati ko zigiye muri DRC mu mirimo n’ubundi ya gisirikare.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *