Nyamasheke: Inyubako yubakwaga yagwiriye abantu umwe ahasiga ubuzima

Inyubako irimo kubakwa yaguye mu Karere ka Nyamasheke, umurenge wa Ruharambuga, akagari ka Kanazi, ahantu bakunze kwita kwa “Shangazi”.

Ibi byabereye ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi, bituma umuntu ahita apfa, abandi batatu barakomereka.

Aya makuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru wa RBA, ahagana saa sita kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Mutarama.

Abinyujije kuri X yagize ati “Mu Karere ka Nyamasheke urukuta rw’inzu yubakwaga rugwiriye abantu bane, umwe arapfa abandi batatu barakomereka.

Ni mu kagari ka Kanazi mu Murenge wa Ruharambuga ahitwa kuri Shangazi, ahari kubakwa sitasiyo ya lisansi.”

Ibyabaye byiyongereye ku mbogamizi akarere gahura nazo, kubera ko imvura nyinshi ikomeje kwangiza ibintu, bigatuma umuhanda ufungwa hagamijwe kuwubungabunga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *