Perezida Kagame uri i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky.

Ibiganiro byabo byibanze ku ntambara yo muri Ukraine ndetse n’ingamba zihari zo gushaka umuti w’amakimbirane.

Yahuye kandi n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken.
Baganiriye ku bufatanye n’umubano w’ibihugu byombi ndetse no guharanira amahoro arambye mu karere hakemurwa umuzi w’ibitera amakimbirane.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Antony Blinken, bibaye bikurikira uruzinduko Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutasi muri Amerika, Avril Haines yagiriye mu Rwanda mu Gushyingo umwaka ushize


