gd_njl9wwaajjch.jpg

Umujyi wa Kigali wasenye inzu zitandukanye zubatswe hadasabwe uruhushya

Umujyi wa Kigali urongera kwibutsa abantu bose ko kubaka hadasabwe uruhushya binyuranye n’ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire, cyane cyane Iteka rya Minisitiri N°03/cab.m/019 ryo ku wa 15/04/2019 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’imitunganyirize y’imijyi n’imyubakire.

gd_njl9wwaajjch.jpg
gd_nizgwoaa0ubn.jpg

Mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Mageragere, Akagari ka Nyarurenzi, Umudugudu wa Musave, hakuweho ibyubatswe n’umuturage avuga ko ari uruganda rwo gutunganya imbaho nta ruhushya rwo kubaka afite.

gd_nj0nxuaa4zyz.jpg
gd_nkhywsaequ4h_1_.jpg
gd_nkatxgaawpmg.jpg

Muri Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, Umudugudu wa Radari, hakuweho inyubako z’ahitwa kuri Nyungwe House zubatswe nta ruhushya ndetse hejuru y’ibyobo by’amazi (Septic tank/Fausse septique) izindi bazubaka ku ruzitiro (fence), ibintu bishobora guteza impanuka.

gd_nljvxaaawxho.jpg

Mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gisozi, Akagari ka Ruhango hakuweho inzu n’uruzitiro byubatswe ahantu bitemerewe kubakwa kandi bitaranasabiwe uruhushya.

Umujyi wa Kigali urashishikariza abateganya ibikorwa byo kubaka kujya basaba uruhushya mbere yo gutangira imirimo y’ubwubatsi kuko biteza impanuka, bitera akajagari mu myubakire, kandi bitera igihombo kuri ba nyir’ukubikora no ku Gihugu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *