Rutahizamu Victor Mbaoma Chukwuemeka wa APR FC yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023, nyuma yo guhigika abarimo Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports bari bagihataniye.
Ni mu bihembo by’abitwaye neza muri shampiyona FERWAFA yatangiye gutanga mu ijoro ryacyeye, nyuma y’igihe kirekire yarahagaritse kubitanga.
Mbaoma yarangije imikino ibanza ya shampiyona ari we uyoboye abatsinze ibitego byinshi (12).
Yari ahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’ukwezi n’abarimo Héritier Luvumbu wa Rayon Sports, cyo kimwe na Hakizimana Muhadjiri na Bigirimana Abedi ba Police FC.
Igihembo yahawe cyari giherekejwe na sheki ya Frw 1,000,000.
Abandi bahembwe ni Mashami Vincent wahembwe nk’umutoza mwiza w’ukwezi.
Ni igihembo uyu mutoza wa Police FC yegukanye ahigitse abarimo Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.
Hahembwe kandi igitego cy’ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye.
Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023, icyo umunya-Ghana Samuel Pimpong wa Mukura VS yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1.
Kategeya Elie ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.
’Save’ y’ukwezi yabaye iyo Nzeyurwanda Djihad usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu Sports yakoze, ubwo ikipe ye yanganyaga na Rayon Sports igitego 1-1.
Ni nyuma yo guhigika iyo Niyonkuru Pascal wa AS Kigali yakoze ku mukino wa Rayon Sports, iyo Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse n’iya Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali.


