Kuri uyu wa kabiri, urukiko rwa Turkey rwahamije umuhungu wa perezida wa Somalia icyaha cyo kwica umumotari,maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri ariko cyahise cyivunjwamo ihazabu.
Ku ya 30 Ugushyingo, Mohammed Hassan Sheikh Mohamud umuhungu wa Perezida wa Somalia,yashinjwaga guteza urupfu rw’umumotari wagemuriraga abantu kuri moto nyuma yo kumugonga ubwo yari mu modoka y’Abadipolomate yari atwaye.
Uyu mugabo urukiko rwavuze ko kubera uburangare yagonze Yunus Emre Gocer ku muhanda munini i Istanbul ku ya 30 Ugushyingo.
Bivugwa ko Mohamud yahise ahunga ariko nyuma akaza kugaruka muri Turukiya mu cyumweru gishize kwirega no gusobanura uko impanuka yagenze. Ibiro ntaramakuru DHA byatangaje ko icyemezo cyo kumuta muri yombi cyahise kirengagizwa kuko yemeye gutanga ingurane y’igifungo.
Kuwa kabiri, urukiko rwemeje ko acibwa 27.300 yo muri Turukiya ($ 910) nk’ikiguzi cy’igifungo gihwanye n’imyaka ibiri yakatiwe yakabaye ari muri gereza akanamburwa Uruhushya rwo gutwara rwo gutwara imodoka amezi atandatu.
Abashinjacyaha bari basabye ko Mohamud yakatirwa igifungo cy’imyaka itandatu ariko urukiko rubitera utwatsi.
Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bw’abatwara ibinyabiziga naryo ryanenze icyemezo cy’urukiko, aho bavuga ko ubuzima bw’umuntu budashobora kugereranwa n’agaciro ka 910$.
Mu kwezi gushize, Perezida wa Somaliya, Hassan Sheikh Mohamud, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, ko ariwe wagiriye inama uyu muhungu we kwitaba urukiko.


