Guverinoma igiye gutangiza uburyo bushya bwo gufasha abaturage kwikura mu bukene

Leta y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kubarura abaturage, habarurwa buri muntu ku giti cye harebwa n’ubufasha akeneye, bazafashwa kwikura mu bukene izatangira mu mpera za Mutarama 2024.

Ubu buryo bushya buje gusimbura uburyo bwari busanzweho, aho abantu bafashwaga hashingiwe ku byiciro by’Ubudehe baherereyemo.

Ibyiciro by’ubudehe byari byaratangijwe na Guverinoma y’u Rwanda mu mwaka wa 2000 nk’imwe muri gahunda yo kurandura ubukene mu gihugu.

Ni ibyiciro kandi byashingirwaho hatangwa ubufasha ku batishoboye, mu kurihira abanyeshuri amafaranga y’ishuri muri kaminuza ndetse no gutangira abaturage ubwisungane mu kwivuza n’ibindi nubwo hari abemeza ko ku rundi ruhande byatumaga hari serivisi zimwe abantu batabona kubera ibyo byiciro.

Ministiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yasabonuye ko ibyiciro by’Ubudehe byakoreshejwe nabi muri Sosiyete Nyarwanda, aho abaturage bumvaga bakomeza kwigumira mu cyiciro cy’abatishoboye ngo bakomeze bagenerwe ubufasha na Leta n’abafatanyabikorwa bayo.

Uko gukoresha nabi ibyiciro by’Ubudehe ni ko kwatumye hashyirwaho gahunda nshya yo kubarura abaturage batishoboye kugira bahabwe ubufasha bazwi neza.

Ubwo buryo bushya bushingiye ku kubarura imiryango ikeneye ubufasha hakamenyakana icyo bakeneye by’ukuri.

Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri MINALOC, Aline Mugisha, yatangaje ko sisitemu nshya yo kubarura abaturage batishoboye ifite amakuru ajyanye n’imiterere y’ingo, aho ifasha kumenya abatishoboye mu nzego zitandukanye.

Yagize ati: “Ni sisitemu izakura ikimenyane mu gutoranya abagenerwa ubufasha muri iyi gahunda. Izafasha abaturage kwikura mu bukene bakava mu kiciro kimwe bajya mu kindi.”

Yakomeje agira ati: “Abafatanyabikorwa bose, imiryango itari iya Leta ndetse n’ishingiye ku myemerere barasabwa gukoresha iyi sisetumu nshya mu gutera inkunga abatishoboye. Ni ibarura rizagaragaza muri buri Karere ingo zose zikeneye ubufasha, ibi bikazafasha mu kumenya aho inkunga zoherezwa aho ari ho ndetse n’ubwoko bw’izikenewe.”

Uwo muyobozi kandi ashimangira ko izindi sisetemu nk’izishingiye ku butaka, imisoro, abakozi ba Leta n’izindi na zo zizakorerwa indi sisitemu y’ibarura mu rwego kugira amakuru ku mutungo n’imibereho y’abaturage.

Ati: “Twarangije icyiro cya mbere cya sisitemu, ariko tuzakomeza, hashingiwe ku byifuzo bihari. Sisetemu yo kwandikisha umwana wavutse na yo izashyirwamo mu rwego rwo kumenya abagize imiryango. Ni sisitemu kandi izanaba ikubiyemo ibijyanye n’ubwishingizi mu kwivuza aho izafasha mu gutanga ubwa Mituweli.”

Ibarura ry’abaturage ni imwe mu nzira ifasha Leta kubona amakuru afasha mu igenamigambi no gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Politiki ivuguruye ya 2020 yerekana ko habaye impinduka mu mibereho n’ubukungu by’abaturage, binyuze mu gufasha ab’amikoro make, ikazakomeza gukoreshwa binyuze muri ubu buryo bushya bwatangijwe bwo kubarura abaturage bakeneye ubufasha, urugo ku rundi bwiswe “Dynamic Household Profiling and Social Registry”.

MINALOC ivuga ko ubwo buryo buzatangizwa ku mugaragaro mu mpera za Mutarama 2024.

Kwiburuza bizakorerwa kuri telefone ngendanwa, abaturage bazafashwa n’abajyanama babegereye ndetse kubarura imibereho y’ingo bizajya bikorwa buri mwaka nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ikomeza ivuga.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko miliyari 900 z’amafaranga y’u Rwanda ari zo zari zikenewe kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri 2024, mu gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Ubushakashatsi bwa gatanu bwakoze mu bireho y’ingo (EICV5) bwagaragaje ko ubukene bwagabanyutse mu Rwanda ku gipimo cya 39.1% mu mwa wa 2013/14, na 38.2% muri 2016/17.

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutita iterambere (NST1) yatangijwe muri 2017/18 kugeza muri 2024, yateganyaga kugabanya ubukene bukabije bukagera mu munsi ya 1%.

MINALOC itangaza ko muri iyi gahunda nshya yo gufasha imiryango kwikura mu bukene, buri rugo mu ziri mu bukene n’iziri mu bukene bukabije ruzajya rusinya amasezerano yo kwemera guherekezwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene mu gihe cy’imyaka ibiri.

MINALOC kandi irahamagarira imirwango y’abaterankunga gufasha uturere gushyira mu bikorwa, iyi gahunda yo gufasha yo kuranda ubukene ndetse gufasha imiryango y’amikoro make kwiteza imbere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *