Guinness World Records yambuye agahigo imbwa yitwa Bobi nyuma y’iperereza ryayitangijweho nyuma y’urupfu rwa yo.
Igihe Bobi byavugwaga ko ari yo ‘mbwa ishaje cyane ku Isi’ yizihije isabukuru y’imyaka 31 umwaka ushize, maze Isi yizihizanya na yo ibyo birori. Igihe yapfaga mu Kwakira, Isi yarababaye.
Ariko ubu agahigo yari ifite karimo gukemangwa.
Nyuma y’uko abaveterineri n’abandi bahanga bagaragaje amakenga ku myaka ya Bobi nyuma y’urupfu rwa yo, Guinness World Records yatangiye iperereza nk’uko tubikesha Euronews.
Mu gihe iperereza rikomeje ariko, yabaye ihagaritse agahigo Bobi yari ifite kandi ihagarika by’agateganyo gusaba agahigo k’imbwa ikiri nzima ikuze kuruta izindi n’imbwa ikuze kuruta izindi yigeze ibaho.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Guinness World Records yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ati: “Mu gihe isuzuma ryacu rikomeje, twafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uduhigo twombi tw’imbwa ikuze kurusha izindi ikiriho ndetse n’ikuze kurusha izindi yabayeho kugeza igihe ibyo tuzageraho byose (mu iperereza) bizaba bihari.”
Kuki imyaka y’imbwa yafatwaga nk’ishaje kuruta izindi yibajijweho?
Bobi yari mu bwoko bw’imbwa zo muri Portugal bwitwa Rafeiro do Alentejo, ubwoko bw’imbwa zirinda amatungo ubusanzwe ngo zibaho imyaka 12 kugeza kuri 14. Ariko, ngo izifite ibiro birenze nka Bobi akenshi ntizigera kuri iyo myaka.
Guinness World Records yavuze ko yakiriye amabaruwa y’abaveterineri bamwe bibaza imyaka y’imbwa kandi yita ku bisobanuro byatanzwe n’abaveterineri n’izindi mpuguke.
Nyiri Bobi avuga ko ibirego ari ibinyoma

Bobi yabayeho ubuzima bwa yo bwose ibana n’umuryango wa Costa mu mudugudu wa Conqueiros wo mu cyaro cya Leiria, mu burengerazuba bwa Portugal.
Uyu avuga ko yarokotse urupfu nyuma yo kuvukira mu nzu babikagamo inkwi mu 1992.


