Perezida Kagame yemeje ko azasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo abimukira nibatoherezwa

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko ashobora kuzasubiza u Bwongereza amafaranga yabwo mu gihe abasaba ubuhungiro baba batoherejwe mu gihugu cye mu masezerano cyagiranye na Guverinoma y’u Bwongereza.

Umwanditsi wa BBC w’inkuru zijyanye n’ubukungu , Faisal Islam, yagiranye ikiganiro gito na Perezida Paul Kagame ari mu nama ya World Economic Forum yabereye i Davos mu Busuwisi.

U Bwongereza bwishyuye u Rwanda miliyoni 240 z’ama pound, andi miliyoni 50 arategerejwe. Kugeza ubu, nta basaba ubuhungiro boherejwe mu Rwanda nk’uko inkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.

Abajijwe impamvu u Rwanda rwakiriye amafaranga, Perezida Kagame yagize ati: “Azakoreshwa gusa mu gihe abo bantu bazaza. Niba bataje, dushobora gusubiza amafaranga.”

Bije mu gihe Rishi Sunak ahanganye no gutoresha umushinga w’itegeko rizamwemerera kohereza abo bantu mu Rwanda.

Minisitiri w’intebe avuga ko gahunda ye yo kohereza bamwe mu basaba ubuhungiro mu Rwanda izabangamira abimukira binjira mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakoresheje ubwato buto.

Perezida Kagame ntiyasobanuye neza umubare w’amafaranga ashobora gusubiza u Bwongereza, cyangwa igihe byakorerwa.

Abajijwe ku mbogamizi zishingiye kuri politiki n’amategeko ziriho mu bijyanye n’amasezerano n’igihugu cye, Kagame yavuze ko “atari ikibazo cy’u Rwanda”.

Yongeyeho ati: “Baza u Bwongereza, ni ikibazo cy’u Bwongereza, ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda”.

Umuyobozi mu ishyaka ry’Abakozi, Rachel Reeves, yishimiye igitekerezo cya Perezida Kagame cyo gusubiza ayo mafaranga, avuga ko yashyirwa mu “gutunganya dosiye z’abasaba ubuhungiro” no “guhashya udutsiko tw’abagizi ba nabi turi inyuma y’ibikorwa byo kwinjiza abimukira mu buryo butemewe.”

Avugira i Davos, Rachel yavuze ko “bwaba ari bwo buryo bwiza bwo gukoresha neza amafaranga kandi byagira amahirwe menshi yo kugenzura kwambuka mu bwato buto dukeneye gukora,”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *